Mana, ba sogokuruza
1. Mana, Nkuko Wafashaga Ba Sogukuruza,
Niko Natweuzadufasha Mu Myak’irimbere.
2. Umuyaga W’ishuheri Urawuturinda.
Uzatuber’ubuturo Budashir’iteka.
3. Kera Abakwiringiraga Bari Mu Mahoro,
Tugufite, Ntitwifuza Undi Murengezi.
4. Imisoz’itararemwa,Is’itarabumbwa,
Uhereye Kera Kose,Ur’uko Wahoze.
5. Imyaka Igihumbi Mana.Ni Myinshi Kuri Twe,
Kuri Wow’iguhwaniye N’umuns’umwe Gusa.
6. Imyaka Ijyan’iby’iyi Si Nk’amaz’ahurura,
Bikibagirana Vuba Nk’inzozi Z’umuntu.
7. Mana, Wadutabaraga Mu minsi yakera,
na non’uzaturengera tugeze kugupfa.