Ubuntu bwakijije Umunyabyaha

 


Ubuntu bwakijije Umunyabyaha nka njye
Nari nzimiye none ubu ndiho Nari impumyi ubu ndabona.


Ni ubuntu bwanyigishije Gutinya Uwiteka
Mbeg’ ukuntu ar’ iby’ igiciro cyinshi igihe nakizwaga.


Chorus
Iminyururu yose yamvuyeho Narabohowe ndamushima
Yancunguye kubw’ubuntu n’urukundo bidashira.


Mu ngorame n’imiruho Dore aho ngeze
Ni Ubuntu bungejeje aha Buzangeza imuhira.


Iyi si irashora vuba Izuba ryijime
Ariko iyampamagaye Nzaba uwayo iteka.


Umwami yansezeranyije ibyiza N’ijambo ry’ihumure
Azaba ingabo inkingira Mu gihe nkiriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *