Uwishinze ku vyasezeranijwe
1. Uwishinze ku byasezeranijwe
N’Umukiza wac’ abon’ amahoro,
Kand’ aririmbishwa n’umunezero,
Kuko yizey’ ibihoraho.
Ref
Twizigiye Ibyasezeranijwe na Yesu wacu;
Nta bwo, nta bwo
Yashobora guhemukira’abe.
2. Ibyasezeranijwe n’Uwiteka
Ntibikuk’ iyo Satan’ aduteye,
Ntidushidikanya, ntadutinyisha
Kuko twizey’ ibihoraho.
3. Ibyasezeranijwe n’Uwiteka
Byerekana kw amaraso ye yoza
Ni y’ ankiz’ ibyaha, ntibinyanduze,
Kuko nizey’ Uwanshunguye.
4. Ibyasezeranijwe n’Uwiteka
Bitum’ urukundo rwe runkomeza;
Inkota y’Umwuka ndayirwanisha;
Ni y’ itum’ Umwanz’ anesheka.
5. Uwishinze ku byasezeranijwe
Ni w‘uhora yumvir’ Umwuka Wera
Satani ntashobora kumutsinda,
Kuko yizigiy’ Uhoraho.