Umwami Yesu yazutse
1. Umwami Yesu yazutse, Mwese nimwishime Haleluya,
Abaremwe bamuramye, Mwese nimwishime Haleluya,
Twese tumusingize, Mwese nimwishime Haleluya,
Isi n’ ijuru bimusingize, Mwese nimwishime Haleluya.
2. Umukiza wac’ ariho, Mwese nimwishime Haleluya,
Yaneshej’ urupfu rwose, Mwese nimwishime Haleluya,
Niwe waducunguye, Mwese nimwishime Haleluya,
Yatsinz’ imbaraga z’ igituro, Mwese nimwishime Haleluya.
3. Yuducunguj’ urukundo, Mwese nimwishime Haleluya,
Yaturwaniy’ intambara, Mwese nimwishime Haleluya,
Yiganzura n’ urupfu, Mwese nimwishime Haleluya,
Yatwugururiye paradizo, Mwese nimwishime Haleluya.
4. Twishimire kujy’ ahw’ ari, Mwese nimwishime Haleluya,
Tuger’ikirenge mu cye, Mwese nimwishime Haleluya,
Azatuzura nkawe, Mwese nimwishime Haleluya,
Tubikeshej’ umusaraba we, Mwese nimwishime Haleluya.