Ntacyo mfite ntagufite
Ntacyo ndicyo ntagufite
Yesu ndind’ikibi cyose
Nzanezerwa iminsi yose
Nkugende bugufi Mwami wanjye.
Ref
Ngende Nawe ibihe byose
Unsubirize isengesho
Nzanezerwa ibihe byose
Reka bibe uko Mwami wanjye
(Nkugende bugufi Mwami wanjye)
Muri iyi si y’imiruho
Tubuze uwaturindaga
Waturuhuraga imitwaro
Nta wundi ni wowe Mwami wanjye.
Ubuzima burangiye
Nsoje urugendo rw’iyi si
Mwami wanjye uzambe hafi
Ku nkombe yo mu Bwami Bwawe.