Ndagushimiye Mukiza

 


1. Ndagushimiye, Mukiza
Urukundo wankunze;
Nuk’ umpindur’ umugende
W’ amazi y’ ubugingo.


Ref
Mb’ umugende gusa, Yesu,
Wuzuyemw imbaraga
Z’ agakiza kawe, Mwami,
Kabone kuntembamo !


2. Mb’ umugend’ ugez’ amazi
Mu mitim’ isaraye,
Ibone kunyw’ agakiza
K’ ubutumwa bg’ ineza.


3. Mb’ ikibindi cyawe, Yesu:
Nuk’ unyoz’ untunganye,
Maz’ unyuzuz’ ayo mazi,
Ni yo Mwuka w’ Imana.


4. Mb’ umugabo wo guhamya
Uburyo wankijije:
Waranguze ngo mb’ uwawe,
Nuk’ unyuzure rwose.


5. Yesu suk’ Umwuka Wera
Mu mutima wanjy’ ubu,
Kugira ngo ngez’ amazi
Yawe mu basaraye !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *