Nabonye umukunzi mwiza
1.Nabony’umukunzi mwiza
Yarankunze ntamuzi
Yamfatishij’ umugozi,
Arirwo rukundo rwe
Izo ngoyi ze zanteye
Kub’imbata ye rwose
Jye nd’ Uwe, na We n’ uwanjye
Kugez’ iteka ryose
2.Nabony’umukunzi mwiza
Kera yaramfiriye
Yaranguz’amp’ ubugingo,
Na We yaranyihaye
Non’ibintu mfite byose
Ntabgo Nkibigundira
Ibyo ntunze nanjy’ubwanjye
N’iby’uwo Mucunguzi!
3.Nabony’umukunzi mwiza
Byos’arabishobora
Ajy’andind’akaga Kose
Munzir’ ijya mw’ijuru
Kumuhang’amas’iteka
Bizankiz’intege nke
Nshir’ubwoba, nshir’ubute,
Nyuma, nzatabaruka!
4.Nabony’umukunzi mwiza
Ni we nyir’imbabazi
Ni We mujyanama Wanjye
Niw’undenger’iteka
Nta Kubaho nta n’urupfu,
Nta n’abadayimoni,
Nta bya none , nta bizaza
Byazantanya na Yesu!