Mbeg’urukundo rw’Imana
1.Mbega urukundo rw’Imana yacu
Nta warondora uko rungana
Rusumba ukwezi rusumba izuba
Kandi ikuzimu rugerayo
rwatumye Yesu aza mu isi yacu
Ngo indushyi aturuhure,
Nacya kirara cy’inzererezi
Rwatumye se acyakira.
Ref:
Mbese urukundo rw’Imana yacu
Rwagereranywa n’iki
Mu ijuru n’isi baruririmbe
Kugeza iteka ryose.
2.Ingoma zose zo mu isi yacu
Zijya zihita zishiraho
Abanga Imana ntibayisenge
Bazapfa bose be kwibukwa
Nyamara urwo rukundo rw’Imana
Rutagira akagero
Urwo idukunda twe abari mu isi
Nirwo rutazashira.
3.Inyanja zose zaba nka wino
Ijuru rikaba impapuro
Ibyatsi nabyo bakabigira
Byose uducumu tw’abanditsi
Ab’isi bose bakandikaho
Iby’urukundo rwayo
Ntibabimara ntibyakwirwaho
Hakama inyanja ari yo.
4.Kandi uko ikunda umwana wayo
Jye niko inkunda ntakwiriye
Nari umugome nuko impa Yesu
Ngo ambambirwe ku musaraba
Mubo yacunguje ayo maraso
Nzi yuko nanjye ndimo
Nzajya ndirimba urwo rukundo
Ndukwize mu isi yose