Kera hari abungeri

 


1. Kera har’ abungeri mu gihugu cyera,
Bumv’ inkuru y’ ibyiza ko Yes’ avutse
ku musozi n’ ijoro, bumv’ amajwi menshi
Y’ ingabo zo mw ijuru, zishima, ziti :


Gusubiramo
Noel! Noel! Noel ! Noel!
Havuts’ Umwami w’ lsirayeli !


2. Mu gihugu cya kure, har’ abanyabwenge
Bahishurirw’ ikintu cyabatangaje
Babony’ ikimenyetso cy’ inyenyeri nini,
Kibarangir’ aho Yesu yavukiye.


3. Nukw Iman’ iberetse k’ Umukiza yaje,
Bajy’ ahw ar’ uwo mwanya ngo bamusenge
Baramupfukamira, bamutur’ ibyiza :
By’ izahabu n’ icyome n’ ishangi na yo.


4. Natwe tumusang’ ubu; n’ Umukiza wacu;
Yaj’ aciye bugufi kubwac’ ababi
Nyuma, ku Musaraba, yaradupfiriye,
Aduhongerera ngo tutarimbuka.


5. Nuko, umushimire ko yatuvukiye,
Tumutur’ imitima yac’ imenetse
Uyu munsi wa none, yonger’ avukire
Mu mitima ya benshi, bamushimishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *