Bayoboke Nimurangurure

 


1.Bayoboke nimurangurure,
Mwamamaz’ ubutumwa mw isi yose.
Nimugwiz’ ayo makuru mu bantu!
Abashaka nibaze.


Gusubiramo
Uwemey’ aze! Uwemey’ aze!
Nimubimenyesh’ abatuye hasi!
Umubyey’ aratarur’ abana be,
Abashaka nibaze.


2.Ushaka kuza yitindiganya,
Niyinjir’ irembo riruguruye.
Umwami ni we nzira y’ ubugingo,
Abashaka nibaze.


3.Ushaka wese n’agire bwangu!
Kand’ agir’ ubugabo yihangane.
Ushaka wes’ azahabw’ ubugingo,
Abashaka nibaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *