Ngwino soko y’umugisha
1. Ngwino, soko y’ umugisha; Mp’ umutim’ ugushima,
Ntabw’ ukam’ iteka ryose; Njye ngusingiza cyane
Nyigisha guhora nsenga; Menye n’ ubwiza bwawe,
Nizigir’ ubwami bwawe; Nyuzuz’ urukund’ ubu !
2. Nyibutsa bya byiza byawe Byose wakankoreye
Nizeye yukw uzanjyana, Ukangeza mw ijuru
Yesu, waranshatse, mpabye; Nari kure yaw’ ubgo,
Unyigur’ urupfu rubi, Wemera kumbambirwa
3. Ndi mu mwenda wawe,Mwami, W’ ubuntu wangiriye;
Unyigize hafi yawe, Meny’ imbabazi zawe
Satan’ ajy’ angerageza Ngo nindek’ unkund’ atyo
Akir’ umutima wanjye, Nuk’ undinde, mb’ uwawe