Nkunda Kwizigira Yesu
1.Nkunda kwizigira Yesu, Nkajya mwumvira rwose,
Ngo njye nishingikiriza Ku masezerano ye.
Ref:
Yesu, Yesu, ndakwizeye: Ur’ uwo kwiringirwa
Yesu, Yesu, mwiza nkunda, Ndusheho kukwizera.
2.Nkunda kwizigira Yesu: Nkizwa n’amaraso ye.
Nishyize mu ruzi rwayo, Nogamo, ndatungana.
3.Nkunda kwizigira Yesu, Nkaruhuk’ intambara
Y’ibicumuro n’ibyaha, Akamp’ umunezero.
4.Mpimbawe n’uko nkwizeye, Mutabaz’ undengera;
Nizeye k’ umpora hafi; iteka tugumane.